[RW] Au Choeur De…

Umushinga wa Filime y’uruhererekane yerekana ubufatanye mu bugeni mpuzamahanga.
Igice cya mbere: Nyamirambo.

Read this article englishfrançais

Iliburiro

“Au Choeur De…” ni umushinga watekerejwe unanozwa n’urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe Demozamau riherereye mu Bufaransa. Uyu mushinga wiyemeje kumurika impano zizitse mu turere tumwe na tumwe ku isi yose twiganjemo imiryango iciriritse. Igice cya mbere cy’iyi filime kizibanda i Kigali mu Rwanda ahitwa i Nyamirambo.

Hirya no hino ku isi uturere nka Nyamirambo tuba twuzuyemo impano zihishe zibura uko zijyanwa ahagaragara no guhabwa agaciro kazikwiye. Amahame mpuzamahanga y’umuco wa hip-hop ni na yo agenga ishyirahamwe Demozamau. Mu ntego Demozamau yihaye harimo guteza imbere imishinga ishamikiye ku bufatanye mu bijyanye n’ibikorwa by’umuziki, ingendoshuri ku byerekeranye n’umuco, no guhugurana mu bijyanye n’umumenyi bwo guhanga imishinga itandukanye.

Ayo mahame yo gusangizanya ubwenge arandura umuco w’ubusumbane mu bumenyi, bityo gushyira ahabona impano za buri wese bigahabwa intebe biciye mu guhuza ubwo bumenyi hagati y’abanyempano. Ubwo bufatanye butera buri wese kwigirira ikizere agatanga umusanzu mu guteza imbere akarere aherereyemo biciye mu bikorwa byiganjemo umuziki no gusigasira umuco.

Umushinga “Au Choeur De…” abatuye akarere barawiharira bakawutunganya binyuze mu mahugurwa baba bahawe. Iyi ni na yo mpavu uyu mushinga uzagenda ufite ibice byinshi, buri gice kigenewe abaturage runaka bo mu gihugu runaka.

Au Choeur De Nyamirambo

Nyamirambo ni kamwe mu turere twa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda. Gaherereye mu majyepfo werekeza i Burengerazuba bwa Kigali. Kimwe n’utundi turere tw’u Rwanda, Nyamirambo yagezweho n’amahano yagwiririye iki gihugu mu w’i 1994. Nyuma y’imyaka 20 ni bwo Demozamau yiyemeje gutangiza ubugenderanire hagati ya Rennes na Nyamirambo mu rwego rwo kwibuka Abatwawe n’ayo mahano.

2014, Ubutumwa

Mu bikorwa byose byabereye ahitwa kwa Gisimba (Gisimba Memorial Center) muri uru rugendo rwa Demozamau i Kigali, byari bishamikiye ku kwibuka. Gisimba ni Inzu y’urwibutso yashinzwe mu w’1946 na Gisimba Melchior ahahoze hitwa i Butare. Melchior amaze kwitaba Imana mu w’1986, umuhungu we Gisimba Damas yunze mu rya se ashinga ikigo cy’imfubyi i Kigali mu karere ka Nyamirambo. Mu myanya 80 y’icyo kigo, Gisimba yabashije gutabara no gutuzamo abagera kuri 400 mu 1994, ari na ho hava inyito “Inzu y’Urwibutso”.

Jenoside irangiye hakurikiyeho umushinga wo gucumbikira imfubyi yari isize. Abasaga 100 bahaboneye ubuhungiro. Uko imyaka yagiye igenda, icyo kigo cyahindutse ishuri ku bana bo muri ako karere, ari na ko gikomeza inshingano zo gucumbikira izo mfubyi. Abo bana bamaze kuba bakuru ubu ni bo bakorana na Demozamau muri iki gice cy’umushiga cyiswe “Au Choeur De Nyamirambo”.

Kugira ngo ubufatanye bugende neza hatekerejweho uburyo bwo guha rugari buri wese agatanga igitekerezo cye kuri jenoside. Bumwe mu buryo bwakoreshejwe harimo kwiga kunoza inyandiko inogeye amatwi. Nyuma y’igihe kitari gito muri ayo mahugurwa, urwo rubyiruko rwanditse indirimbo “Ubutumwa”. Iyo ndirimbo ihurije hamwe ibitekerezo by’urwo rubyiruko harimo ‘Ugusana’ ndetse n’Ahazaza’ . Izo ngingo zombi ni zo mbarutso ahanini urubyiruko rwifashishije mu kwandika ibitero byuje ubuhanga.

2017, Amahugurwa n’ifata ry’amashusho

Nyuma y’imyaka itatu Demozamau n’Inzu y’Urwibutso yo kwa Gisimba (Gisimba Memorial Center) byongeye gushyira hamwe. Nyuma y’umushinga wo gusohora indirimbo ayo mashyirahamwe abiri yabonye ko bidahagije nuko Demozamau itumirwa i Kigali mu wundi mushinga ushamikiye ku wari watangijwe mu w’2014. Ku murongo w’ibikorwa byahuje Demozamau na GMC harimo Amahugurwa ku bijyanye no gutegura imishinga, Amateka y’Igihugu cy’u Rwanda, Amateka y’umuco n’imigenzo ya hip-hop, Itegurwa ry’amashusho y’indirimbo “Ubutumwa” hamwe no gutegura ibirori bisoza urwo rugendo byiswe Youth Cultural Show.

Mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu, habayeho imyidagaduro, guhugurana mu bumenyi butandukanye, ndetse no gusabana. ibyo birori byatumye twifuza kubikoraho filime izaba itangiriye uyu mushinga “Au Choeur De…”.

Impamvu y’iyo nkunga?

Uyu mushinga ugenda ukura uko ibihe bihita. Ufite inshingano yo guhuza imbaga hirya no hino ku isi binyuze mu guhesha agaciro impano ziba zitarabona izuba mu turere nka Nyamirambo. Ni muri urwo rwego twifuza gutunganya filime ishyira ahagaragara ubuhanga bw’urwo rubyiruko rwo kwa GISIMBA tugendeye ku bufatanye twagiranye muri iyi myaka itatu ishize. Kugira ngo uwo muganmbi twiyemeje ugerweho nk’uko tubyifuza, turabasaba kudutera inkunga. Inkunga yanyu izadufasha kurangiza igice cya mbere cy’uru rugendo twatangiye inakomeze idufashe mu bindi bice bizagenda bikorwa hirya no hino ku isi.

Ibyo twagezeho…

  • Ibikorwa mu Rwanda kuva 2014 kugeza 2017 (16520€)
  • Indirimbo “Ubutumwa” ihuriyemo urwo rubyiruko yatunganyijwe mu w’2014 (235€)
  • Ifatwa ry’amashusho y’ibikorwa byose byabereye mu Rwanda mu rwego rw’uyu mushinga (900€)
  • Inkuru yanditse, kalendari na senariyo ya filime
  • Byose hamwe: 17655€

Icyo inkunga izafasha…

  • Umushinga ukeneye ibikoresho mu rwego rwo gukomeza dukora n’ibindi bice. Amafaranga angana n’ 3000€ azadufasha kubona ibikoresho byo gufata amashusho (2300€ Caméra, 300€ Amatara, 400€ Inyuma by’amajwi)
  • 400€: Gutunganya amashusho mbere yo gusohora filime (Montage, Mixage sonore, Etalonnage)
  • 100€: Gufata amashusho n’amajwi ya interviews ebyiri zisigaye
  • 300€: Amafaranga yo kwitabaza mu gihe habaye impamvu zitunguranye
  • Yose hamwe: 3800€ (18% bisigaye kugira ngo umushinga unozwe)

Tuboneyeho no kwibutsa abaterankunga ko ibisabwa nibirenga umubare uteganijwe, hazakurwamo ibikenewe kugira ngo Demozamau ishyire hanze filime, hanyuma igice cy’inkunga gisigaye cyoherezwe mu mashyirahamwe twafatanyije kugira ngo uyu mushinga ubone izuba. Ayo mashyirahamwe yitanga cyane mu rwego rwo guteza imbere akarere ka Nyamirambo ahura n’ibibazo rimwe na rimwe bituma imigambi bihaye idacamo buri gihe uko babyifuza.

KUDUFASHA NI UMUSANZU UKOMEYE MU GUSHYIGIKIRA BURI WESE WAGIZE URUHARE MU ITUNGANYA RY’UYU MUSHINGA!

Amashyirahamwe atandukanye twakoranye

G.A.S.P.I (Gisimba After School Program Initiative)

Ku mugambi wa leta mu w’2014 wo gufunga ibigo by’imfubyi, hashyizweho gahunda yiswe G.A.S.P.I. ifite mu nshingano zayo guhugura Abakorerabushake mu gushyiraho gahunda za nyuma y’amasomo. Izo gahunda zigenewe urubyiruko rwa Nyamirambo. Abenshi muri abo bakorerabushake ni abana babaye kwa Gisimba. Muri gahunda bahuguramo abandi harimo ubugeni, umuziki, imbyino, ikinamico, gufatanya mu masomo yo ku ishuri, mudasobwa, gusoma no kwandika, gushushanya, indimi zo mu mahanga n’ibindi.
https://www.volunteermatch.org/search/opp2698486.jsp
https://www.facebook.com/Gisimba-After-School-Program-Initiative-1492370754393232/?ref=br_rs

G.M.C Pro (Gisimba Memorial Center Production)

Iyi nzu itunganya umuziki igizwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-30. Abenshi muri bo baririmbye mu ndirimbo “Ubutumwa”.
https://soundcloud.com/gmc-pro

O.H.O.D.I (One Help One Direction Ihumure)

Uyu ni Umuryango washinzwe mu w’2014 n’urubyiruko rutuye i Nyamirambo. Inshingano yabo ya mbere ni uguhumuriza abana bahuye n’ibibazo banabahagararira mu kumenya uburenganzira bwabo bw’ibanze. Mu mwaka w’2016 uwo muryango washyizeho icyitwa “Smile Sunday Program” bafatanyije naG.A.S.P.I. mu rwego rwo guhuza abana bo mu muhanda buri cyumweru banabashishikariza umuco w’amahoro.
http://www.ohodirwanda.org/

Ishimwe ku bwitange

  • GUHERA KU MAYERO 10€: Ubutumire mu birori bizerekanwamo bwa mbere iyi filime.
  • GUHERA KU MAYERO 15€: Amazina yawe azashyirwa muri lisiti y’abagize uruhare ku irangizwa ry’iyi filime, hakiyongeraho ubutumire mu birori byo kuyerekana bwa mbere.
  • GUHERA KU MAYERO 30€: Uzahabwa CD iriho indirimbo “Ubutumwa” mu bice bitatu bitandukanye: Inanga gusa, Amajwi gusa ndetse n’indirimbo yuzuye) hakiyongeraho amazina yawe muri filime ndetse n’ubutumire mu iyerekanwa ryayo bwa mbere.
  • GUHERA KU MAYERO 45€: Uzahabwa DVD y’iyi filime “Au Choeur De Nyamirambo” hamwe n’igitabo gisobanura neza uyu mushinga, amafoto ndetse n’amagambo yanditse y’indirimbo “Ubutumwa” hakiyongeraho amazina yawe muri filime ndetse n’ubutumire mu iyerekanwa ryayo bwa mbere.
  • GUHERA KU MAYERO 60€: Ipaki MURAKOZE: hano uzahabwa ibi byavuzwe haruguru byose.
  • GUHERA KU MAYERO 80€: Ipaki MURAKOZE CYANE: uzahabwa umupira wo kwambara ugenewe abitanze muri uyu mushinga hakiyongeraho ipaki MURAKOZE.
  • GUHERA KU MAYERO 100€: Ipaki MURAKOZE BIHEBUJE: uzahabwa cadre yo kumanika mu nzu. Cadre igenewe abitanze muri uyu mushinga hakiyongeraho ipaki MURAKOZE CYANE.

 

CLICK HERE TO DONATE!

 

Thank You!!